Please Donate
Donation Refund Policy
Donate Description
Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.
Kugirango ibikorwa bya Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.
Kanda hejuru ahanditse ngo "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.
Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.
Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.
Page Ya FaceBook
East African Time
Top Posters
-
Mutamu karimu3 ( +1 )
-
King Gumisiriza2 ( 0 )
-
nathan2 ( +3 )
-
NDAGIJIMANA Idrissa2 ( +1 )
-
karisa2 ( 0 )
-
NYAMAKWA1 ( 0 )
-
habuhazi1 ( 0 )
-
Yongen Steve1 ( +2 )
-
Gashugi1 ( +1 )
-
ALPHONSE1 ( 0 )
UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU
ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y’igihugu ku mpamvu zitandukanye;
Muri iyi minsi y’icyunamo , Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw’ itegekonshinga Inyabutatu-RPRK(Rwandese Protocol to Return the Kingdom) ryifatanyije n’abatutsi, abahutu, n’abatwa babuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’abayirokotse.
Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw' itegekonshinga riboneyeho gusaba leta ya Perezida Paul Kagame ibi bikurikira:
1. Kwemerera abarokotse genocide y’abatutsi yo mu mwaka wa 1994 ko nawe yayigizemo uruhare rufatika yirengagiza amasezerano ya Arusha yari ageze ku musozo, igihe yateguraga akanashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kurasa indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana agamije gufata ubutegetsi.
2. Kwemera kandi akicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda ko amaraso y’Abatutsi ariyo yagize ikiraro yambukiyeho asingira ubutegetsi, nyuma yaho inkoramutima ze zari zamwiyamye zimubwira ko narasa indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana, bizakurikirwa n’iyicwa ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, kubera umwuka mubi w’ivangura moko wari mu gihugu imbere wari waratewe n’intambara yiswe iyo kwibohoza ya 1990-1994.
3. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kutongera gushinyagurira abacitse kw’icumu rya genocide ababeshya ko ari we wahagaritse genocide, kuko bizwi neza kandi bifitiwe gihamya ko ingabo zahoze ari iza FPR zatangiye kugaba ibitero byo kwigarurira u Rwanda hashize iminsi ine abatutsi barimo kwicwa badafite gitabara.
4. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirahamagarira imbaga y’inyabutatu nyarwanda ko ingabo zahoze ari iza FPR zitigeze zishishikazwa no kurokora abatutsi bicwaga no guhagarika genocide, ahubwo zari zishishikajwe no kwigarurira udusozi twariho ingabo za Perezida Yuvenali Habyarimana.
Nta mutwe wihariye w’ingabo (Quick Reaction Force) wigeze ushyirwaho na FPR wo gutabara abatutsi batemwaga muri genocide ya 1994 kuko icyari kigamijwe si ugutabara abicwaga, ahubwo kwari ukwigarurira imisozi.
5. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rifite gihamya ko abasirikare ba FPR/RPA benshi bakomokaga mu Rwanda bashyizwe ku biti bararaswa abandi barafungwa kubera ko batandukiraga bakareka inshingano yo kwigarurira imisozi babaga bahawe na FPR bakajya kurokora abavandimwe babo bari barimo gutemwa.
6. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kwemera no kwicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda uruhare rwe rufatika yagize mu kwica abahutu b’inzirakarengane abaziza ko ari abahutu kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ku mwaka wa 1994 akanareka ubutabera bugakora imirimo yabwo.
7. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kwemera akanicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda kubera uruhare yagize rugaragararira buriwese igihe yagabaga ibitero ku mpunzi z’abahutu zatikiriye mu makambi y’impunzi no mu mashyamba ya Kongo bazira ko ari abahutu. Bikanashimangirwa n’icyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye (UN MAPPING REPORT) kigaragaza ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bari barahungiye muri Kongo bushobora kwitwa GENOCIDE byemejwe n’urucyiko rubifitiye ububasha.
8. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kwemera ko igikorwa cyo kwibuka cyakwumvikanwaho n’imbaga y’inyabutatu nyarwanda kugirango inzirakarengane zo mu moko yose zishwe zizira uko zavutse zibashe kujya zunamirwa.
Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga Inyabutatu-RPRK(Rwandese Protocol to Return the Kingdom) riboneyeho gusaba rinashishikariza abatutsi barokotse genocide y’abatutsi yo mu mwaka wa 1994 kurwanya bivuye inyuma agashinyaguro Perezida Paul Kagame akorera abacikacumu buri mwaka ababeshya ko yifatanyije nabo, kandi azineza ko ariwe wicishije nkana abatutsi muri genocide yabakorewe kubera kwanga gusangira ubutegetsi na leta ya Perezida Yuvenali Habyarimana nkuko byari bimaze kwumvikanwaho mu masezerano ya Arusha, no kwanga kwumvira inama yari yahawe n’inkoramutima ze yo kudahirahira yica Perezida Yuvenali Habyarimana kuko bari bamaze kumwereka ko byakurikirwa n’itsemba bwoko ry’abatutsi, ariko aranga arabikora, yishakira gusa gufata ubutegetsi.
Ihuriro ry’Inyabutatu- RPRK rirasaba abanyarwanda b’ingeri zose (abahutu,abatutsi,abatwa) bashyira mu gaciro kandi bakeneye ko ukuri ku makuba yabagwiririye gushyirwa ahagaragara, ko bagomba kwamagana umugambi mubisha wa Perezida Paul Kagame wo gucamo ibice abana b’u Rwanda akoresheje ikinyoma cyo guhuma amaso abatutsi basagutse kubo yicishije muri genocide ya 1994 ababeshya abigambiriye ko yifatanyije nabo mu kunamira ababo bishwe kandi azineza ko ari we wakomye imbarutso yarangiza akabagira ikiraro cyo kugera ku butegetsi.
Harakabaho u Rwanda,
Harakabaho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda,
Harakabaho Imbaga y’Inyabutatu nyarwanda,
Twese hamwe twuzuzanye,
Imana ibahe umutima wo kwihangana muri iki gihe cy’icyunamo,
Kandi ihe iruhuko ridashira abishwe muri genocide.
Eugene NKUBITO
Chairman
Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK
More Articles...
- Radio Inyabutatu irabagezaho Ikiganiro ku Bwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda
- Ikiganiro "AKARI IMURORI" kuri Radio Inyabutatu - Uruhare rwa perezida Kagame muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994
- Ikiganiro kuri Radio Inyabutatu cyo ku cyumweru
- Ijambo ry'umwaka Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryageneye abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
Umviriza Ibiganiro bya radio hano
AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"
AGASHYA:
Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:
1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98
2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797
Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.
Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.
Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.
CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK
Telephone:
+44 20 3239 7318
Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org
Facebook:
Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK
CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:
Telephone:
+44 20 3239 7318
Email:
editor@radioinyabutatu.org
Skype:
radioinyabutatu
Facebook:
Radio Inyabutatu
Current Radio Listeners
- Articles View Hits : 3310065