Please Donate
Donation Refund Policy
Donate Description
Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.
Kugirango ibikorwa bya Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.
Kanda hejuru ahanditse ngo "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.
Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.
Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.
Page Ya FaceBook
East African Time
Africa, Nairobi
Top Posters
-
Mutamu karimu3 ( +1 )
-
King Gumisiriza2 ( 0 )
-
nathan2 ( +3 )
-
NDAGIJIMANA Idrissa2 ( +1 )
-
karisa2 ( 0 )
-
NYAMAKWA1 ( 0 )
-
habuhazi1 ( 0 )
-
Gashugi1 ( +1 )
-
ALPHONSE1 ( 0 )
-
Yongen Steve1 ( +2 )
UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU
Kureka Paul Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda ni ukumwambika umudali w'ishimwe ry'abo yishe cyangwa yicishije nkana.

01- Tuzi ko mu guhanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana, Paul Kagame yaciye akagozi ko gutangiza jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda imbere muri 1994 abizi kandi abishaka. Iyo ndege yarimo abagabo 12 bakomeye bakomoka mu bihugu bitatu, abagabo bafite abagore n’abana n’izindi nkoramutima zabo. Guhanura iyo ndege ukica abo bagabo ni igikorwa cy’iterabwoba (terrorism), gikwiye kubarirwa mu marorerwa ya jenoside. Ikibabaje ni uko Paul Kagame yahanuye iyo ndege we na Yuvenali Habyarimana bamaze gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha. Paul Kagame yaburijemo ayo masezerano ku nyungu ze bwite kuko yishakiraga ubutegetsi bwose atabusangiye na leta ya Perezida Yuvenali Habyarimana nkuko amasezerano ya Arusha yabitegekaga, ahitamo kugira ikiraro kimugeza ku butegetsi abatutsi bari imbere mu Rwanda, bityo atuma imivu y’amaraso menshi itemba mu Rwanda hose.
02- Paul Kagame yagize uruhare rukomeye muri jenoside: yohereje bamwe mu basirikare be (special forces) gucengera Interahamwe kugirango bazitize umurindi wo kwica abatutsi, izo ngabo z'indobanure ninazo zishe n'abahutu mu Rwanda hose mbere na nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi bari mu Rwanda imbere muri 1994. Kandi nk’uko mapping report ibyerekana Paul Kagame yagize uruhare rukomeye mu kurimbura ibihumbi byinshi by’abahutu bahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyo raporo yanzura ivuga ko bigenzuwe n'urukiko rubifitiye ububasha bishoboka ko ubwicanyi bwakorewe abahutu muri Kongo bwakwitwa jenoside.
03- Ibyo birego byose hiyongereyeyo n’ibindi bigaragaza ubwicanyi ndengakamere bwa Paul Kagame, birashimangira ko akwiye guhabwa akato agashyikirizwa ubutabera, ko adakwiye na busa kuba umukuru w’igihugu.
04- Mbere na mbere, abanyarwanda bagomba kumubona nk’umwicanyi ruharwa, mbere yo kugira ibindi ababeshya. Kuri bo, kumutora ni ukwicukurira imva. Uwanga u Rwanda ni we warushyira mu maboko y’umugiranabi kabombo nka Paul Kagame. Kumutora ni ukumanurira imivumo y’Imana ku gihugu cyacu.
05- Paul Kagame yiziritse ku ntebe y’ubutegetsi, kuko ni yo ituma adafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera. Ese iyo inzoka yiziritse ku gisabo ubigenza ute? Ese iyo inzoka nini bita isata yiziritse kuri mama wawe ishaka kumumira bunguri, ubigenza ute? Igihugu cyacu kizabohorwa nande nta maraso amenetse? Paul Kagame yishe abanyarwanda benshi kugirango yicare ku ntebe y’ubutegetsi, nibiba ngombwa azabamarira kw’icumu kugirango atayivaho. Genda Rwanda waragowe!
06- Erega Paul Kagame ntakeneye kwiyamamaza. Ubwicanyi bwe ndengakamere buramwamamaza bihagije, bwamugize ikirangirire mu mateka mabi y’u Rwanda. Ninde munyarwanda utuye mu Rwanda utamuzi? Ninde wamenya umubare w’abanyarwanda yahekuye, yafungiye ubusa, yagize ba nyirantabwa, yahemukiye, arigisa, yicisha inzara n’indwara n’ubujiji, atwikira amazu, atuma bagwa mu ntambara za buri gihe zigamije inyungu ze bwite, yiba amasambu, yakonnye ku ngufu, yagize impunzi, yagize imbata zikora zidahembwa?
07- Iyo igihe cy’amatora kigeze, aho kugirango abanyarwanda bagirane ibiganiro bisesuye ku bibazo byinshi byugarije igihugu cyabo, Paul Kagame afite umwuga wo kubarangaza ngo batamwamagana kubera amabi yabakoreye. Undi mwuga azwiho cyane ni uwo kwiba amajwi. Ni we wihitiramo imibare izatangazwa amatora arangiye. Amatora mu Rwanda rwa Paul Kagame ni ikinamico. Abaturage abaragiye nk’amatungo, bose yabafashe bugwate baba ingaruzwamuheto ze. Genda Rwanda wagushije ishyano! Ese birashoboka ko umuntu atora imbata ya Sekibi abizi kandi abishaka uretse kubihatirwa ku ngufu?
08- Nta gushyira mu gatebo kamwe Paul Kagame n’abandi banyarwanda bashaka kuba perezida, ntaho Paul Kagame ahuriye nabo, ni umwicanyi ruharwa, ibi nta munyarwanda ugomba kubyibagirwa. Muri aya magingo, inshingano y’abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, ni ukuvana Paul Kagame muri Village Urugwiro agashyikirizwa ubutabera. Igihugu cyacu kimaze igihe kirekire cyarafashwe n’inkongi y’umuriro, tumeze nk’abari mu nzu igurumana umuriro uteye ubwoba. Twarambiwe gukomeza kwicwa nk’ibimonyo. Twarambiwe guhora muri muzunga y’amatora y’ikinamico. Twarambiwe kubona umwicanyi ruharwa atwambura uburenganzira bwacu bwo kwishyira tukizana mu gihugu cyacu, agahitamo kuturagiza imbunda nk’inyamaswa z’inkazi. Ntidushobora kugoheka twumva imiborogo y’inzirakarengane
09- Paul Kagame ni umukuru w’abandi bicanyi akoresha birirwa bidegembya kuko abakingira ikibaba, nk’uko na we yirirwa yidegembya kuko hari ibihugu bikomeye bimukingira ikibaba kuko ari umucanshuro wabyo. Genda Rwanda waragowe! Ese uwashyira ku murongo abantu bose Paul Kagame yishe kuva yabaho kugeza ubu, uwo murongo ntushobora kuzenguruka u Rwanda ukarurangiza? Ese uwashyira ku murongo abantu Paul Kagame ashigaje kwica mbere y’uko na we apfa, uwo murongo waba ureshya ute? Ayo maraso yose yamennye azamuhame we n’abo bafatanije!
10- Nta joro ridacya, nta mvura idahita, nta muntu utura nk’umusozi, na Paul Kagame ntazaguma muri Village Urugwiro ubuziraherezo. Umunsi umwe azavayo burundu. Ahubwo tugize amahirwe yavaho none, maze amahoro agataha i Rwanda, amarira n’imiborogo bigahagarara, Diyane Shima Rwigara n'abandi babyifuza bakiyamamaza uko bashaka nta nzitizi, Kizito Mihigo agakomeza guhimba indirimbo abanyarwanda bakunda, Deogratias Mushayidi na Victoire Ingabire bagatambagira u Rwanda mu munezero n’ibyishimo by’urufaya, impunzi zose zahejejwe ishyanga na leta y'umwicanyi ruharwa Paul Kagame zigataha mu Rwanda. Dan Munyuza yabishaka akagotomera twa tuzi dufite izina rye.
11- Umwanzi wacu ni umwe, turamuzi, ni Paul Kagame umuyoboke wa Sekibi. Tugomba kumurwanya twivuye inyuma, ntitugomba kwemera na gato ko adushyira mu mubare w’imbohe ze, kandi ntitwibagirwe gusabira abanyarwanda yamaze gushyiramo ikiziriko. Nta muntu ufite imbaraga nk’iza Sekibi. Imana yonyine ni yo ihora imunesha, kandi izahora imunesha iteka ryose. Abakorera Imana bazabana nayo mw’ijuru, naho abakorera Shitani babane nayo mu muriro utazima. Guhitamo kwibera mu bwiza bw’Imana ni gatozi, kandi no guhitamo kuba imbata ya Sekibi nabyo ni gatozi. Ntihazagire abantu Paul Kagame abera kigusha akabatesha kujya mw’ijuru: niba umufitiye ishyari ni uko wifuza kuba nka we, uri uwo gusabirwa; niba umufitiye urwango ukamwifuriza ibibi gusa, mwembi mufite imitima yuzuye urwango. Erega Paul Kagame yatubereye urugero rw’ibibi tugomba kwirinda kugirango tutazaba abahombe. Igihe cy'itora ntuzahe ijwi ryawe Bwirasi Paul Kagame imbata ya Sekibi ahubwo uzazinduke umuvuma.
12- Imana yonyine ni yo ifite urufunguzo rw’ukubohoka kwacu: nitwemere ituganze, tugenze uko igomba, tureke kubaho nkaho itabaho cyangwa itatuzi, itaduhozaho ijisho ryayo, atari yo idutunze igatuma tugihumeka. Nitumara kuyikengurukira no kuyininahaza, tuzayisabe idukize abanzi bacu bose nta n’umwe uvuyemo, izaduha ingabo zayo zo kuturinda. Nitwishyira mu maboko y’Imana, tuzunguka ubwenge bwo gukundana, kwifurizanya ibyiza, kwitwararika bagenzi bacu tureke kuba banyamwigendaho, kuvuga amagambo aruhura umutima aho kugira akanwa kuzuye amagambo asharira, kugira umutima wuzuye imbazi n’impuhwe aho kugira umutima wuzuye ubwirasi n’urugomo, gutanga imigisha aho kugaburira abandi amarozi, gusenga Imana yaturemye aho guhakirizwa ku bigirwamana, guhorana ibyishimo bihebuje byo gutegereza umunsi tuzahura n’Uwadukunze mbere yo kurema ijuru n’isi n’abamalayika. Yaremye byose kubera urukundo adufitiye, ngo azabiduhe nk’umurage.
Yozefu Mutarambirwa,
Umukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK
Umviriza Ibiganiro bya radio hano
//
Current show
AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"
Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE
AGASHYA:
Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:
1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98
2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797
Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.
Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.
Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.
CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU
Telephone:+44 20 83 60 23 61
Email:ihuriro@inyabutatu.org
Facebook:Ihuriro ry'Inyabutatu
CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:
Telephone: +44 20 83 60 23 61
Email:editor@radioinyabutatu.org
Skype:radioinyabutatu
Facebook:Radio Inyabutatu
AGASHYA:
Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:
1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98
2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797
Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.
Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.
Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.
CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU
Telephone:+44 20 83 60 23 61
Email:ihuriro@inyabutatu.org
Facebook:Ihuriro ry'Inyabutatu
CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:
Telephone: +44 20 83 60 23 61
Email:editor@radioinyabutatu.org
Skype:radioinyabutatu
Facebook:Radio Inyabutatu
Current Radio Listeners
- Articles View Hits : 10863047